Umusizi ugezweho muri iki gihe uzwi nka Junior Rumaga yatangaje ko yagize uruhare rukomeye mu ikorwa rya Album "Colorful Generation" y'umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie iriho indirimbo 20.
Iyi Album iri ku isoko kuva tariki 17 Mutarama 2025, ndetse yakozweho n'aba Producer banyuranye barimo Madebeats, Element, Prince Kiiiz n'abandi bamufashije mu kuyinononsora nk'uko yayishakaga.
Ni Album yagiye ku isoko nyuma y'umwaka wari ushize Bruce Melodie ayiteguza abakunzi be, ndetse yari yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko ayigeze kure.
Mu biganiro binyuranye yagiye agirana n'itangazamakuru, Bruce Melodie yumvikanishije ko ikorwa ry'iyi Album ryagizwemo uruhare n'abantu benshi, yaba abo basanzwe bakorana muri 1:55 AM, itangazamakuru, abahanzi bagenzi be n'abandi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Rumaga yavuze ko yagize uruhare mu ikorwa rya Album ya Bruce Melodie mu buryo butaziguye, kuko yakozeho indirimbo zirenze imwe.
Ati: "Kuri Album 'Colorful Generation nakozeho indirimbo zirenze imwe. Nakozeho indirimbo nyinshi, haba mu nyandiko, haba no mu bindi by'itunganwa biruta inyandiko."
Uyu musore yavuze ko atewe ishema no kuba yaragize uhare muri iyi Album, kandi ashima uburyo Bruce Melodie akoramo ibintu bye.
Ati: "Bruce ni umukozi utari umukozi gusa, Bruce ni umuhanga. Iyo wicaye ukumva 'Colorful Generation' yose uko imeze, uhita wumva ko umuziki turimo turakora uko biri kose, amahanga ararye ari menge."
Akomeza ati "Rero njyewe nezezwa no kuvuga ngo uri umwe mu bantu bashyize itafari kuri iyi Album ya Bruce Melodie."
Rumaga yavuze ko gukorana na Bruce Melodie ahanini bishingira ku bushuti bafitanye. Yavuze ko yabanje kumenyana na Element n'ubwo Bruce Melodie yamubonaga akora ibisigo.
Yavuze ko umubano we na Bruce Melodie watangiye ubwo yamuvugishaga amusaba ko bahura, ndetse mu mishinga ya mbere yamufashije gukoraho harimo indirimbo 'Katapilla' yagiye hanze.
Rumaga asobanura ko n'ubwo Katapilla ariyo yagiye hanze kiriya gihe, hari indi ndirimbo yafashije Bruce melodie gukoraho itarasohotse, kandi yakozwe mbere ya Katapilla.
Ati: "Twahereye ku ndirimbo itarasohoka nziza cyane, itunganyirijwe byose, amajwi na 'Video'. Jya mubwira nti uzacikwa gato nzayisohore nka 'Sinya' numvise abantu bashyize hanze batambwiye. Ni indirimbo nziza cyane pe imaze igihe, nyuma rero mu ndirimbo twakoranye mbere, Katapilla niyo yahise ijya hanze."
Kwandika indirimbo z’abahanzi ni umwe mu mirimo itunze benshi mu Rwanda no hanze n’ubwo hari ababikora mu buryo bw’ibanga ku buryo umuhanzi aba atemerewe kumuvugira muri rubanda ko uburyohe bw’igihangano cye ari we abucyesha.
Binyuze mu bwumvikane bw’aba bombi, umuhanzi yishyura uwamwandikiye indirimbo bakumvikana niba ashobora kuzamuvuga mu itangazamakuru cyangwa se ntabikore.
Hari abahanzi baterwa ipfumwe no kuvugira mu ruhame ko indirimbo ye iri kuri ‘hit’ yayandikiwe. Ahanini abikora agamije kugira ngo umubare w’abafana wamuyobotse utajora ubuhanga bwe.
Uretse kwandikirwa indirimbo, hari n’abahanzi batajya bavuga ababafashije mu kuyitunganya mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ababyinnyi n’ibindi.
Muri Gicurasi 2022, Rumaga yatangaje ko uretse kwandika ibisigo anandika indirimbo n’ubwo kenshi atifuje kubivugira mu itangazamakuru.
Uyu musore amaze kwandika indirimbo nyinshi zirimo ‘Katapila’ ya Bruce Melody, ‘Urankunda’ ya Juno Kizigenza, ‘Bimpame’ ya Phil Peter na Marina, ‘Amashu’ ya Chris Eazy, ‘Nibido’ ya Christopher, ‘Identinte’ ya Emmy; ‘Tugende’ ya Mr Kagame na Dj Marnaud n’izindi.
Uyu musizi avuga ko impano yo kwandika indirimbo ibanzirizwa n’ubusizi nyemvugo na nyandiko yifitemo kandi amaze igihe kinini akoraho.
Ati “Ntekereza ko rero umwanzuro wo gukora umuziki mu mbundo gutya utari bube igishya cyane ko ibyo nkora atari ukuririmba nk’umwuga antunze, Oya! Ahubwo ari ugufasha mu buryo bwo kureba inkuru no gutondekanya amagambo neza kandi meza by’igihangano umuhanzi yaririmba ukumva ko ari igihangano gifite ireme cyangwa udushya.”
Kanda hano ubashe kumva Album 'Colorful Generation' ya Bruce Melodie
Rumaga
yatangaje ko yagize uruhare mu iyandikwa rya zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album
ya Bruce Melodie
Rumaga yavuze ko yishimira ubuhanga Bruce Melodie yagaragaje kuri Album ye ‘Colorful Generation’
Rumaga yavuze ko umubano we na Bruce Melodie wagutse nyuma yo kumwandikira indirimbo ‘Katapila’
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA RUMAGA
VIDEO:
Malvin Pro- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO